INDWARA ZIFATIRA MU MYANYA NDANGABITSINA: INDWARA Z’IBITSINA ZITERWA NA BACTERIE

Amafoto Atandukanye y'Ibituba
Video zo Guswera Zitandukanye
Video zo Kunyaza Umukobwa
Video zo Guswera Zigezweho

INDWARA ZIFATIRA MU MYANYA NDANGABITSINA:INDWARA Z’IBITSINA ZITERWA NA BACTERIE (Gonorrhea,Syphilis,Trichomoniasis)

GONORRHEA

Ubwoko:Bagiteri

Uburyo yanduramo: kubonana biciye mu gituba cyangwa mu kibuno

Ibimenyetso: Ku bantu bamwe nta bimenyetso igira, ku babifite bikunze kuba bitagaragara cyane kandi biboneka hagati y’iminsi 2 n’10 nyuma yo . Bimwe mu bimenyetso ni ukuzana amashyira mu mboro cyangwa mu gituba, kuribwa mu gihe cyo kunyara.

Umuti:Hari imiti ya antibiotique ivura iyo ndwara nyamara ibyo indwara yangije ntibisubirana.

Ingaruka ishobora gutera umurwayi: abagore bashobora guhora baribwa mu kiziba cy’inda,ubugumba.Ishobora gutera abagabo ubugumba. Iyo itavuwe ishobora gutera kuribwa mu mahuriro y’ingingo z’umubiri, umutima ndetse n’ubwonko

Ingaruka k’Umwana Uri Mu Nda n’Uvuka: ishobora kumutera ubuhumyi, mugiga, n’indwara ya kubabara mu ngingo(septic arthritis). Abana bose bavukiye kwa muganga bagomba guhabwa imiti ibarinda kwandura gonorrhea bashobora gukomora kuri ba nyina.

Kuyirinda: Kwirinda guhuza igitsina n’umuntu uyirwaye ni bwo buryo bwiza bwo kuyirinda 100%. Agakingirizo gashobora kugufasha kutayandura ariko si 100%

SYPHILIS

Ubwoko: Bagiteri

Uburyo yandura:

-guhuza ibitsina mu gituba
-igitsina gikorewe mu kanwa
-guhuza ibitsina mu kibuno
-ishobora kwandura bitanyuze mu gitsina iyo ibisebe byayo bikoze ku mubiri ukomeretse w’undi muntu

Ibimenyetso: udusebe n’inturugunyu bitababaza ku gitsina cyangwa ahandi ku mubiri. Iyo itavuwe,

– ishobora kugutera uburibwe bwo kwishimagura,
-umuriro utewe na anjine ibabaza,
-gutakaza umusatsi,
-n’inturugunyu hirya no hino mu mubiri.

Umuti:Iyi ndwara ivurwa na penicillin, ariko ibyo yangije ku mubiri ntibisubirana.

Ingaruka ishobora gutera umurwayi:Iyo Syphilis itavuwe ishobora kwangiza umutima, ubwonko, amaso, imyakura, amagufwa, amahuriro y’ingingo ndetse ishobora gutera urupfu. Umurwayi wa Syphilis aba afite ibyago byo kuba yakwandura SIDA mu buryo bworoshye.

Ingaruka k’Umwana Uri Mu Nda n’Uvuka: Iyo itavuwe umubyeyi ashobora kuyanduza umwana uri mu nda

Kuyirinda

-Kwirinda guhuza igitsina n’umuntu uyirwaye ni bwo buryo bwiza bwo kuyirinda 100%. Agakingirizo gashobora kugufasha kutayandura ariko si 100%
Ushobora kuyandura nubwo wakoresha agakingirizo biturutse ku dusebe tuba turi mu mpande y’igitsina.

-ishobora kwandura bitanyuze mu gitsina iyo ibisebe byayo bikoze ku mubiri ukomeretse w’undi muntu. 25% y’abarwayi ba Syphilis babyara abana bapfuye cyangwa abana bagahita bapfa bakimara kuvuka. 40-70% babyara abana barwaye Syphilis. Iyo itavumbuwe hakiri kare Syphilis ishobora kwangiza umutima, amaso n’ubwonko by’umwana.

TRICHOMONIASIS

Ubwoko: Iterwa na bagiteri yitwa Trichomonas vaginalis

Uburyo yandura:

-guhuza ibitsina mu gituba
-igitsina gikorewe mu kanwa
-guhuza ibitsina mu kibuno
-ishobora kwandura bitanyuze mu gitsina iyo abantu basangiye imyenda cyangwa essui-main kuko trichomoniasis ishobora kuba kuri ibyo bintu.

Ibimenyetso:

ku bagore

-urufuro rwinshi rusa n’umuhondo uvanze n’icyatsi kibisi mu gituba
-kubabara mu kunyara
-kubabara mu guhuza igitsina n’undi muntu
-kubabara no kokerwa mu gituba
-hari igihe nta bimenyetso bigaragara

ku bagabo

-hari igihe nta bimenyetso bigaragara
-kuribwa mu kayoboro ko kunyariramo,
-kuribwa ku mutwe w’imboro
-kumva uruhu rw’imboro rukurya

Umuti:Hari antibiotiques ziyivura ariko ni byiza ko abahuza ibitsina bivuza bombi.

Ingaruka ishobora gutera umurwayi: Trichomoniasis ,kubera kokerwa hari aho umubiri uba utagifatanye bishobora gutuma umurwayi wayo yakwandura Sida akanayitera abandi byihuse.

Ingaruka k’Umwana Uri Mu Nda n’Uvuka: ishobora gutuma umugore abyara igihe kitageze.

Kuyirinda

-Kwirinda guhuza igitsina n’umuntu uyirwaye ni bwo buryo bwiza bwo kuyirinda 100%. Agakingirizo gashobora kugufasha kutayandura ariko si 100%
-Irinde gusangira essui-main cyangwa imyenda n’undi muntu kugira ngo utayandurira hanze yo guhuza ibitsina.

amafoto y'igituba

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*